Umukozi w'Imana witwa Maina Njega, ukomoka muri Kenya, yavuze ko nkuko itorero ritabaho ridafite amaturo, ninako leta itabaho idafite imisoro, bityo ko abanyamadini n'amatorero basabwa gutanga Imisoro.
Uyu mukozi w'Imana yavuze ibi, ubwo yagarukaga ku cyemezo leta yafashe cyuko buri mukozi w'Imana agomba kuba afite Diproma.
Uyu Njega yavuze ko ibyo kuvuga ko buri mukozi w'Imana agomba kuba afite Diproma ataribyo kuko na Yesu nta Diproma yagiraga kandi ko gukizwa bidasaba kuba umuntu afite Diproma, ahubwo asaba ko abakozi b'Imana ko bajya batanga imisoro kuko ibyo bakora ari akazi nk'akandi.
Pasiteri Maina Njega
Ati" kuvuga ubutumwa ni akazi nk'akandi bityo bakwiye kujya batanga umusoro kuko nta torero ryabaho ritagira Amaturo n'ikimwe nuko nta leta yabaho itagira imisoro ".
Njenga asanzwe ari umuyobozi w'itorero ryitwa Hope International Ministry, ari mu bavuga butumwa bakunze kumvikana muri Kenya anenga ubuyobozi buriho dore ko yigeze kufungwa imyaka itanu ariko akaza kurekurwa abaye umwere.
Bagabo John