Pasiteri Daniel Wabara, yavuze ko umunyamakuru Andrew Kibe wavuze ko ya musezeranyije ku gahato ataribyo, ahubwo icyo yakoze kwari ukumugira inama.

Uyu munyamakuru Andrew Kibe, aherutse kujya mu itangazamakuru avuga ko Pasiteri Daniel Wabara ya musezeranyije ku gahato kuko ngo ntabwo byari ku bushake bwe.
Kibe yagize ati:" nabibwiye Pasiteri ko nabonye umukobwa kandi nkaba mukunda bityo ko nifuza ku gusezerana nawe, Pasiteri yarabyemeye yemera ku nshyingira kandi abizi neza ko nsanzwe mfite abandi bagore. bityo nkaba narabifashe nko kunshyingira ku gahato kuko nabimubwiye mu rwego rwo ku mwubaha nka Pasiteri":
Pasiteri Daniel Wabara Umushumba w'itorero ryitwa Faith Chapel .
Nyuma yo kumva ayo magambo yavuzwe nuwo munyamakuru Andrew, Pasiteri Wabara uzanzwe ashumbye itorero ryitwa Faith Chapel, yavuze ko ibyo Kibe yavuze ataribyo ahubwo ko yabimugiriyemo Inama.
Daniel ati:" nge na mugiriye Inamana ntabwo na musezeranyije ku gahato kuko yari yambwiye ko yifuza kubana n'uwo mu kobwa, ndamubwira ngo ni amahitamo yawe niba wumva ntakibazo.
Indi mpamvu namugiriye inama nuko nabo bagore avuga ntanumwe basezeranye, bityo ntabwo akwiye kuvuga ko naba naramusezeranyije ku gahato".
Uyu munyamakuru yatangaje ibi nyuma yaho amaze gutandukana n'umugore we bari bafitanye abana bairi nyuma y'ubukwe bwabo bwabaye muri 2016.
Bagabo John