•     

Zanzibar: Leta yamaganye abantu bariho bakora ihohotera bitwaje Imyemerere.

Ibirwa bya Zanzibar bya byamaganye abantu kugiti cyabo bashobora kwihisha mu mutaka w'imyemerere bakabangamira uburenganzira bwabo badahuje ukwemera.

Leta ya Zanzibar yamaganye abakora ihohotera bitwaje imyemerere

Ibi bikubiye mu itangazo ryagenewe abanyamakuru kuri uyu wagatandatu tariki ya 30 Werurwe 2024, ni nyuma y'imimsi mike hasohotse inkuru ivuga ko mu Ntara ya Unguja abantu 12 batawe muri yombi bazira kurira muruhame kandi ari mugihe ki gisibo ku ba Islam. 

Hirya nohino kubuga nkoranya mbaga by'umwihariko izo muri Tanzania,  bakomeje kwibaza niba ibyo birwa bya Zanzibar bigendera ku itegeko rya ki silamu cyangwa rigendera ku itegeko Nshinga ridashingiye ku myemerera.

     Itangazo rigenewe Abanyamakuru 

Uyumunsi nibwo leta yasohoye itangazo rigenewe abanyamakuru, aho muri iryo tangazo rigira riti" leta ya Zanzibar n'igihugu gifite amateka y'ibinyejana bitari bike, aho ubumwe no kwihanganirana kw'idi ya Islam ndetse n'ubukirisito kuburyo byabaye nk'umuco, bityo rero ibi bitwereka ko kwihangana aribyo bumwe bwacu nka banyazanzibar".

Iritangazo rikomeza rivuga ko leta yamaganye ibikorwa by'ihohoterwa mu bice bitandukanye biriho bikorerwa abantu kumpamvu z'imyemerere, kuko bihabanye n'ubumwe no kwihanganirana bijyanye no kwemera kwaburi dini.

Iryo tangazo risoza rivuga ko leta ibuza buri wese kwivanga mu burenganzira bw'umuntu mu bijyanye  n'imyemerere ishingiye ku madini., kuko Zanzibar iyobowe hashingiye ku kubahiriza itegeko Nshinga, ko buri wese afite uburenganzira ku bijyanye n'imyemerere nkuko iryo tegeko ryashizweho mu mwaka 1984 ribivuga.

Gusa muri iryo tangazo ntahantu bigeze bagaragaza ko bariya bantu 12 baherutse gutabwa muri yombi ababigizemo uruhare bazabihanirwa cyangwa ngo rigaragaze niba abo bafashwe bagomba guhita barekurwa bagataha. 

Bagabo John