Abana batatu bavukana bapfiriye umunsi umwe barozwe, barijije imbaga nyamwinshi mu gihugu cya Uganda mu mpera z'icyumweru gishije nkuko dailymonitor ibitangaza
Mu gihe hirya no hino bizihizaga iminsi mikuru isoza umwaka ndetse batangira umwaka mushya wa 2024, siko byari bimeze mu karere ka Kumi muri Uganda byumwihariko ku muryango wa Tom omudu na Mary evelyn kuko byari amarira gusa nyuma yugupfusha abana 3 icyarimwe bazize uburozi.
Aba bana bapfuye harimo John Okodosi w'imyaka 9 na murumuna we w'imyaka 6 witwa olupot ndetse n'umuhererezi w'uyu muryango wari ufite imyaka 4 witwaga Ignatius Agodo nkuko byemejwe na muganga ukorera mu bitaro bya Mbale bwana Dr Barnabas Rubanza.
Urupfu rw'aba bana rwashavuje benshi harimo nabatuye muri aka karere nkuko byatangajwe n'umuyobozi wako bwana Julius Obakuli avuga ko byarozwe na sewabo bazira amakimbirane y'ubutaka kuko bari yaranzwe amufitiye inzika.