Umuryango wa FPR-inkotanyi wasabye abanyamuryango kwitabira amatora azahitamo abazabahagararira mu matora y'umukuru w'igihugu ndetse n'abadepite bakoresheje ubushishozi.
![FPR Inkotanyi iributsa abanyamuryango uburyo amatora azakorwa](https://rubanda.rw/uploads/images/2024/02/image_750x_65d8607ce2e84.jpg)
Ibi ni bimwe mubikubiye mu itangazo bageneye abanyamakuru rigaruka ku gikorwa bari gutegura cyo kuzahitamo abazabahagararira mu matora y'umukuru w'igihugu ndetse n'abadepite, Aya matora agiye gutangira kuri uyu wa 6 tariki ya 24 Gashyatare hirya no hirya mu mudugudu akazasorezwa ku rwego rw'igihugu werurwe 2024.
Umunyamabanga mukuru w'umuryango wa FPR-inkotanyi ku rwego rw'igihugu Bwana Gasamagera wellars yasabye abanyamuryango kuzitabira Aya matora Kandi bakazarangwa n'ubushishozi mu guhitamo abazabahagararira mu nzego zitandukanye.