Umuyobozi w'agateganyo wa Polisi mu ntara ya Kigoma, Menrad Sindani yabwiye itangazamakuru ko iyi mpanuka yabereye mu gace ka Kidahwe mu ntara Kigoma.
Yavuze ko imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Land Cruiser ifite nomero 3186 JW 9768 ya 825 JKT yakoze impanuka hagapfa abasirikare babiri abandi bane barakomereka bikabije.
Komanda Sindani yavuze ko abapfuye ari Havent Michael hamwe na Nicholaus Mbinda bapfuye ubwo bajyanwaga mu bitaro bya Kigoma Maweni.
Umuyobozi wa Polisi mu muri Kigoma yatangaje ko abakomeretse ari Andrea Matthew Manyama Karilo ( Ngongolina Julius na Ramadhani Kapile, umushoferi w’imodoka warutwaye iyo modoka.
Bagabo John