•     

Uwahoze ari Minisitiri w'ingabo mu Rwanda yitabye Imana

Gen Marcel Gatsinzi wigeze kuba Minisitiri w'ingabo yitabye Imana

Gen Marcel Gatsinzi yitabye Imana

Amakuru y’urupfu rwa Gatsinzi yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri gusa bivugwa ko yapfuye ku wa Mbere aho yari mu bitaro mu Bubiligi.

Amateka ya Nyakwigendera Gen Marcel Gatsinzi 

Ku myaka 75, Gen. Gatsinzi Marcel wabaye minisitiri w’Ingabo mu Rwanda yapfuye. Amakuru aturuka mu gihugu cy’Ububiligi aravuga ko uyu mugabo yazize uburwayi.

Mu 1995 yabaye umugaba wungirije w’igisirikare. Kuva 1997 kugeza mu 2000 yahawe inshingano zo kuyobora Jandarumori y’u Rwanda, ahava aba umuyobozi w’urwego rw’igihugu rw’Ubutasi kugeza mu 2002. Kuva mu 2002 kugeza mu 2010 yari minisitiri w’Ingabo mu Rwanda. Yaje kugirwa minisitiri ushinzwe kurwanya ibiza hagati ya 2010-2013. Kuva icyo gihe nta zindi nshingano yongeye guhabwa kuko yari mu kiruhuko cy’izabukuru.

Gen Gatsinzi Marcel yavutse tariki 09 Mutarama 1948 mu Karere ka Nyarugenge ahitwaga mu Kiyovu cy’abaken. Amashuri ye abanza yayize kuri St Famille, ayisumbuye ayiga muri St André aho yigaga ishami ry’indimi (Latin Science); ayarangiza muri Kamena 1968 ari bwo yinjiraga mu ishuri ry’aba ofisiye ryaje kwitwa Ecole Superieur Militaire (ESM).

Mu mwaka wa 1970 Gen Gatsinzi yari Sous Lieutenant bigeza muri 1973 agirwa Lieutenant. Yakomeje kwiga igisirikare by’umwuga mu gihugu cy’Ububiligi mu ishuri ryitwaga Ecole de Guerre. Aha yahavanye ubumenyi bwimbitse ku bijyanye no kuyobora igisirikare (Commandement) ndetse agaruka ari ku rwego rwa BEM (Brevet d’Etat Major).

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, Gen Marcel Gatsinzi yari Colonel mu ngabo za FAR ari na bwo yayoboraga ishuri ry’abasirikare bo hagati, ESO, mu cyahoze ari Butare nk’umwe mu basirikare bakuru icyo gihe.
Jenoside yakorewe Abatutsi irangiye muri Nyakanga 1994 ubwo yari amaze ukwezi mu buhungiro i Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo aho yari yarajyanywe n’abasirikare b’Abafaransa bamuhungisha bagenzi be ba FAR, yagarutse mu Rwanda yakirirwa mu gisirikare cya Rwanda Patriotic Army (RPA).aricyo cyaje guhinduka (RDF) Rwanda Defence Force

Bagabo John 