Ubwo yakiraga indahiro za Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Jean Claude Musabyimana, Perezida Paul Kagame yavuzeko ko Inshingano z'umuyobozi ari ugukorera abaturage
Kuri uyu wa gatanu 11 Ugushyingo 2022 Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye indahiro za Minisitiri mushya w'Ubutegetsi bw'Igihugu Jean Claude Musabyimana.
Mu ijambo rye Perezida Kagame yavuzeko yizeye neza ko Minisitiri Musabyimana yumva neza inshingano ze, kandi yiteguye kuzuzuza, aha ninaho yahereye avuga ko Inshingano zambere z'umuyobozi ari ugukorera abaturage.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Jean Claude Musabyimana
Ati" abayobozi bakwiye gukora bazirikana ko inshingano yabo ya mbere ari ugukorera abaturage".
Yakomeje avuga ko Abaminisitiri n’abandi bayobozi, ibyo bashinzwe ari ugukorera Abanyarwanda, gukorera igihugu, bitari mu magambo gusa, bikwiye kuba bishingira ku bikorwa.
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Jean Claude Musabyimana yari asanzwe ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi.
Bagabo John
