Hon Sabina Chage, Umudepite muri Kenya yavuzeko ababajwe no kuba mu inteko harimo abajura ba Telefone kandi mu cyumba cyaho inteko ikorera haba harimo kamera zerekana ibibera mu inteko byose.
Hon Sabina Chage yavuze ko tariki ya 8 Kamena 2023 ubwo inteko yari yateranye, haje kubaho gushyamirana nabamwe mu badepite bo mu ishyaka rya Azimio la Umoja riyobowe na Raila Odinga.
Muri uko gushyamirana niho Hon Sabina Chage yaje kwibwa telefone ndetse aranakomereka.
Hon Sabina Chage yagize ati" biratangaje kubona nibwa telefone kugeza nubu nkaba ntarayibona kandi mucyumba harimo kamera zireba ibibera mu inteko byose".

Hon Sabina Chage yavuze ko byamusabye kugura telefone ntoya kugirango atava ku murongo, ikindi ngo ni uko abantu bamwibye telefone ye bazwi neza akibaza impamvu atarabaona telefone ye.
Muri izo mvururu zabaye, Perezida w'inteko Moses Wetang’ula, yahise yirukana Hon Chege, Hon Millie Odhiambo, Hon Rosa Buyu na Hon Tom Kajwang’ mu gihe ki byumweru bibiri batitabira imirimo y'inteko.
Ni mu gihe Hon Fatuma Munyanzi na Hon Catherine Omanyo bahanishijwe kumara iminsi itanu batitabira imirimo y'inteko. Naho Hon Joyce Kamene yahagaritwe kitirabira inshuro ebyeri imirimo y'inteko.
Bagabo John
