•     

Umurwayi yamaze iminsi itatu munzira ari muri ambulance kubera umuhanda mubi

Kenya: Bitewe n'imvura imaze iminsi igwa by'umwihariko muri bino bihugu bya EAC, muri Kenya haravugwa umurwayi wamaze iminsi itatu muri ambulance kubera umuhanda mubi ubwo yerekezaga ku bitaro bya Nairobi.

Umurwayi yamaze iminsi itatu muri ambulance kubera umuhanda mubi

Uwo murwayi bamutwaye byihuse mu bitaro bya Nairobi, ariko kubera ikibazo cy'umuhanda wari wangiritse imodoka yarahageze irakwama inanirwa kugenda kubera ibyondo byinshi.

Dr wari kumwe nuwo murwayi muri ambulance,   yabwiye itangazamakuru ko bagize ikibazo cy'ubutabazi kuko ngo uwo murwayi yarimo oxygen bitewe nuko yari yabuze umwuka, batumijeho ngo bazane indi modoka ariko nayo ihageze irakwama gusa ngo baragiye bafata oxygen ebyiri bari bazanye kugirango bongerere umwuka umurwayi. 

Urugendo rwo kugera ku bitaro rwanganaga n'ibirometero 155 ubusanzwe ku modoka ni amasaha anne ariko kubera umuhanda mubi byabasabye iminsi itatu.

Byabasabye kumara iminsiitatu bategereje ko hakumuka bakabona gukomeza gutwara uwo murwayi kwa muganga. 

Amakuru aravuga ko imvura nyinshi ikomeje kugwa muri Kenya hari zimwe mu ntara nka Wajir, Marsbit na Mandera, imihanda yaho yangiritse kubera umwuzure.

Bagabo John 