•     

Umuryango witandukanyije na Byansi

Byansi, ukoresha amazina ya Samuel Baker akomeje kugirana ibibazo n’abo mu muryango we bitewe n’ibyo ashinjwa byo guharabika igihugu no kunenga ubuyobozi bw’u Rwanda, by’umwihariko Perezida Paul Kagame.

Umuryango witandukanyije na Byansi
Umuryango witandukanyije na Byansi

Amakuru  avuga ko bamwe mu bavandimwe be batangiye kumwitandukanyaho ku mugaragaro, bavuga ko batishimiye inzira yafashe yo gukoresha imbuga nkoranyambaga asebya igihugu ndetse n’umuryango akomokamo.

By’umwihariko, bavuga ko mushiki we yafashe icyemezo cyo kutongera kwifatanya na we kubera imyitwarire bavuga ko yangiza izina ry’umuryango.

Hari kandi abamushinja kuba yarigeze gukoresha urupfu rwa nyina, akamubika inshuro eshatu zose ko nyina yapfuye kandi ari muzima,  ibi ngo Byansi yabikoze  nk’uburyo bwo gushaka amafaranga ibintu bavuga ko byababaje abo mu muryango ndetse bikabatera ipfunwe.

Nubwo aya makuru ari gukwirakwizwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, ntabwo  Byansi cyangwa abo mu muryango we bandi bari nagira icyo bavuga kuri ayo makuru.

Bagabo John 