Senateri Uwizeyimana Evode aranenga Abantu bakunda ubuzima bworoshye ariko budashingiye ku murimo kuburyo bigera aho umuntu yaka inguzanyo agiye Gushyingura.
Ibi Senateri Uwizeyimana Evode yabigarutse kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2022 ubwo yagezaga ikiganiro ku bitabiriye Ihuriro rya 15 ry’Umuryango Unity Club Intwararumuri
Senateri Uwizeyimana yanenze Abantu bamwe bakora iminsi mikuru cyangwa indi minsi irimo no gushyingura bagakoresha amafaranga menshi kandi we abona ko bidakwiye.
Ati'" ntibyumvikana uburyo umuntu afata inguzanyo yo gushyingura cyangwa iyo kugira ngo umugore we ajye kubyarira muri Amerika asize Ibitaro bya Faisal"
Evode avuga ko ibi ari ugukunda ubuzima bworoshye
ariko bidashingiye ku murimo.
Iri huriro ryitabiriwe na Madamu Jeannette Kagame, abayobozi mu nzego nkuru z’igihugu ndetse n’Abanyamuryango by’umwihariko.
Abitabiriye bose babarirwa hagati ya 300-350.
Ni ihuriro rifite insanganyamatsiko igira iti ‘Ndi Umunyarwanda, Igitekerezo ngenga cy’Ukubaho kwacu’,
Bagabo John