Muri Afirikayepfo umwuzure wahitanye abantu babiri abandi 15 baburirwa irengero ubwo bari mu Materaniro ku Isabato
Amakuru BBC dukesha iyi nkuru avuga ko abakristo ba barizwa mu itorero ry'Abadivantiste bumunsi wa karindwi bari mu Materaniro,
hanyuma umwuzure uratemba uturutse mu mugezi wa Jukskei uhitana Abantu babiri abandi 15 baburirwa irengero.
Murusengero harimo abakristo 30 bariho basenga ubwo uwo mwuzere wageraga aho basengera, Umuyobozi w'iryo torero yarohowe kuko bamusanze yinaganitse mu biti.

Robert Mulaudzi Umuvugizi mu kigo gishinzwe ibiza mu mujyi wa Johannesburg yavuze ko itsinda rishinzwe ubutabazi harimo na Polisi ishyami ryo mu mazi barimu gikorwa cyo kureba niba abo bantu baburiwe irengero bashobora kuboneka.
Yavuze ko Ubwo butabazi bwatangiye gukorwa guhera kuwa gatandatu 3 Ukuboza 2022 kugeza kuri iki cyumweru 4 Ukuboza 2022.
Muri Afirikayepfo mu gihe kimvura hakunze kuba umwuzure ugahitana Abantu nkuko umwe mu bayobozi yabitangarije ikinyamakuru cyaho kitwa eNCA
Bagabo John
