•     

APR Fc Imaze gutangaza ko itazongera kwitabira Mapinduzi Cup

Ikipe ya Mlandege FC yo muri Zanzibar yatsinze APR FC kuri penaliti 4-2 biyifasha kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cya Mapinduzi Cup ku, nyuma yo gutsindwa APR yahise itangaza ko itazongera kwitabira ubutumire bw'iryo rushanwa kuko ngo mbere yuko bajya muri Penariti abasifuzi yanze ibitego bibiri bya APR.

APR Fc ntabwo Izongera kwitabira Mapinduzi Cup

Ibitangazamakuru bitandukanye muri Tanzania,  byanditse ko Umutoza w'ungirije wa APR mu kiganiro yagiranye na Azam Sports One, yavuze ko Abasifuzi basifuye uriya mukino bari babogamiye ku ruhande rwa Mlandege kugirango ikomeze.

Yagize ati" batwimye ibitego bibiri byose bayagaragaraga kubera ko bashakaga ko ikipe ya Mlandege ikomeza, ibi n'igisebo kuri Zanzibar ndetse n'iri rushanwa, ntabwo tuzongera kwitabira ubutumire bw'iri rushanwa".

Shaiboub yatsinze igitego ku munota wa 20 w’umukino,umusifuzi yemeza ko yaraririye ndetse no mu minota ya nyuma APR FC yinjije ikindi baracyanga.

Aha niho Umutoza yahereye avuga ko batazongera kwitabira iri rushanwa rya Mapinduzi Cup. 

Tubibutse ko APR FC yahushije penaliti ya mbere yatewe na Shaiboub n’iya 3 ya Niyibizi Ramadhan mu gihe Mlandege yahushije penaliti imwe gusa.

Mlandege yageze ku mukino wa nyuma ku nshuro ya kabiri yikurikiranya cyane ko n’umwaka ushize yatwaye iki gikombe cya Mapinduzi Cup itsinze Singida ibitego 2-1.

Bagabo John