Komiseri ushinzwe Ububanyi n'Amahanga mu Ishyaka riharanira Demokarasi nokurengera ibidukikije DGPR, Mukamurigo Josiane, yabwiye abarwanashyaka b'urubyiruko mu karere ka Muhanga ko Ishyaka rikomeje kwagura no kumenyekanisha isura nziza mu gihugu hose ndetse no hanze yacyo.
Kuri iki cyumweru tariki ya 23 Ugushyingo 2025, Ishyaka riharanira Demokarasi nokurengera ibidukikije DGPR ryakomereje ibikorwa byaryo mu karere ka Muhanga, Urubyiruko rw'abarwanashyaka bari bitabiriye Inama ndetse n'amahugurwa, basobanuriwe ko aho batuye bagomba kugaragaza isura nziza y'Ishyaka ndetse no mugihugu no hanze yacyo.

Mu kiganiro cya garukaga ku kwerekana uburyo abarwanashyaka bagira uruhare mu kumenyekana no kumenyekanisha Ishaka, Komiseri ushinzwe Ububanyi n'Amahanga muri Green Party Mukamurigo Josiane, yavuze ko iyo hari umuntu witwaye nabi aho atuye abantu baba bamuzi kandi bamubona mu isura yicyo aricyo.

Ati" turacyakomeje kwagura no kumenyekanisha Ishyakaryacu, dukomeje kwerekana isura nziza y'Ishyaka ryacu, iyo hari umuntu witwaye nabi bamubona mu isura yicyo aricyo, rero iyo ifite isura nziza aho utuye naho ugenda bisobanuye ko utambutsa isura y'Ishyaka".

Nyuma y'inama n'Amahugurwa, biteganyijwe ko hari bube igikorwa cyogutora inzego z'ishyaka guhera ku murenge kugeza ku rwego rw'Akarere.
Bagabo John
