•     

Demokarasi iha abaturage ububasha bwo kugira uruhare mu miyoborere- Dr Frank Habineza

Umuyobozi w'ishyaka riharanira Demokarasi nokurengera ibidukikije (DGPR) Dr Frank Habineza, yavuze ko Demokarasi iha abaturage ububasha bwo kugira uruhare mu miyoboreregutanga ibitekerezo mu bwisanzure no kugira uruhare mu cyerekezo cy’igihugu cyabo, cyane cyane u Rwanda., aha haari mu kiganiro kuri uyu wa 15 Nzeri 2025 ku munsi Mpuzamahanga wa Demokarasi, wizihizwa ku nshuro ya 18.

Demokarasi iha abaturage ububasha bwo kugira uruhare mu miyoborere

u Rwanda rwifatanyije n’amahanga mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wa Demokarasi, wizihizwa ku nshuro ya 18. Ni umunsi ugamije kuzirikana no gushimangira agaciro ka demokarasi mu miyoborere n’iterambere ry’ibihugu.

Mu rwego rwo kwizihiza uyu munsi, umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda), Dr. Frank Habineza, yitabiriye ikiganiro mpuzabitekerezo cyabereye i Kigali, cyateguwe na Never Again Rwanda, cyibanze ku ishusho ya demokarasi mu Rwanda.

wari umwanya mwiza wo gusubiza amaso inyuma tureba aho igihugu cyavuye n’aho kigana. Twese twasanze demokarasi ishingiye ku bumwe n’ubwumvikane (consensus democracy) ari yo ikwiye gukomeza kudufasha kugera ku iterambere rirambye,” yavuze Dr. Habineza.

Yakomeje agaragaza ko demokarasi ari inkingi ya mwamba y’amahoro, ubutabera, kutagira ihohoterwa n’iterambere ririmo bose. Yagize ati: “Demokarasi iha abaturage ububasha bwo kugira uruhare mu miyoborere, gutanga ibitekerezo mu bwisanzure no kugira uruhare mu cyerekezo cy’igihugu cyabo, cyane cyane u Rwanda.”

Yasoje agira ati: "Dushima buri Munyarwanda n’abanyamuryango b’ishyaka ryacu hose mu gihugu ndetse n’abatuye Isi muri rusange. twizihize uyu munsi tuzirikana agaciro ka demokarasi mu kubaka u Rwanda rushyize imbere ubumwe, agaciro n’iterambere rirambye.

Umunsi mwiza mpuzamahanga wa demokarasi. Dukomeze ibiganiro twubaka ejo hazaza."

Bagabo John