Perezida w'Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda DGPR akaba n'umusenateri muri Sena, Hon Dr Frank Habineza yavuze ko Ishyaka DGPR ryiyemeje Demokarasi nyakuri.
Kuri iki cyumweru tariki ya 8 Gashyantare 2026 Ishyaka rya Green Party Rwanda, ryahuguye abayobozi baryo ku rwego rw’Akarere ka Rulindo, bategurirwa kujya guhugura bagenzi babo bo ku rwego rw’Imirenge 17 igize aka Karere ka Rurindo.
Mubiganiro byagiye bitangwa n'abayobozi batandukanye, byagiye byibanda ku bikorwa byahindura imibereho y'abarwanashyaka ba DGPR.
Mu kiganiro cyatanzwe na Komiseri Ndamukunda Peter, uyoboye komisiyo y’abatishoye mu ishyaka, cyibanze ku gukora ubuhinzi bugezweho, harimo gukoresha ifumbire y’imborera, kuhira ndetse n’ishwagara.

Ni mugihe Mwiseneza Jean Marie Vianney, ushinzwe imiryango itegamiye kuri leta mu ishyaka, yagaragaje ko imishinga mito iciriritse ari urufunguzo rwo gukemura ibibazo by’ubushomeri n’imirire mibi.
Hon Dr Frank Habineza yagaragaje ko igihe cyo kurumbuka kigezeko bishimira ibyo iri shayaka rimaze kugeraho, birimo kuzamura umushahara wa mwalimu, gufatira ifunguro ku mashuri, kugabanya umusoro w’ubutaka, no kugira icyogajuru gicunga umutekano.

Nyuma yo kugaragaza ibyo ishyaka rimaze kugeraho, Dr Frank Habineza nibwo yahise avuga ko iri shyaka ryiyemeje guharanira Demokarasi nyakuri.
Ati" iri shyaka ryiyemeje guharanira demokarasi nyakuri, kurengera ibidukikije, uburinganire mu mibereho y’abantu, kwimakaza umuco w’amahoro, iterambere rirambye n’ibindi."
Bagabo John
