Umuyobozi ushinzwe ubutaka mu karere ka Gasabo mu murenge wa Gikomero, land Officer Nsengiyumva Jackson, yahagaritswe n'ubuyobozi bw'umujyi wa Kigali amezi atatu adahembwa kubera amakosa ajyanye n'imyitwarire ye.
Uyu Nsengiyumva Jackson, yahagaritswe nyuma yaho yari yandikiwe ibaruwa imugaya mu kazi ariko ntiyikosore kuburyo ariho ubuyobozi bw'umujyi wa Kigali bwahereye bu muhagarika mu gihe cy'amezi atatu adahembwa bana musaba ko ya kwikosora.
Ibaruwa ikinyamakuru Rubanda.rw gifitiye copi, irerekana ko uyu Nsengiyumva Jackson yahagaritswe mu kazi guhera uyu munsi tariki ya 1 Ugushyingo 2023, mu makosa yakoze harimo kubakisha mu kajagari ndetse no ku gashyigikira, Gusiragiza abaturage abasaba ibyangombwa bidateganyijwe ndetse no gusuzugura umuyobozi we ariwe Umunyamabanga nshingwa bikorwa w'Umurenge wa Gikomero.
Mu minsi ishize hari umwe mu baturage wahamagaye Umunyamakuru w'ikinyamakuru Rubanda.rw avuga ko yasiragijwe nuyu Nsengiyumva Jackson ku cyangombwa yashakaga cy'ubutaka yagombaga guhabwa akakifashisha mu rubanza yaburanagamo n'umugabo we Gatanya (Divorce) ariko uyu mugore yarinze ajya ku burana icyo cyangombwa cy'ubutaka atarakibona.
Icyo gihe ikinyamakuru Rubanda.rw cyaganiriye nuyu Jackson maze avuga ko impamvu yatumye icyemezo cyuwo mudamu kitaboneka byaturutse kuba Gitifu w'Umurenge yari amaze amezi 4 ataboneka ku kazi ngo abashe ku musinyira.
Ubwo twabazaga Gitifu wa Gikomero KAVUTSE Epiphanie, bivugwa ko amaze amezi ane atari mukazi, Gitifu yabaye nkumuntu uguye mukantu avuga ko uriya Jackson ashaka kumuharabika kuko ntamuyobozi wamara amezi ane atari mukazi kandi atari no muri konji ngo bikunde ahubwo bitewe nuko uyu Jackson afite ikibazo ki myitwerire mubi harimo no gusiba mu kazi bityo akaba ari uburyo akoresha bwo kuyobya uburari.
Gitifu avuga ko yaje gukurikirana ikibazo cyuwo muturage agasanga ifomu yicyo cyangombwa ikiri ku kagari itaragera no ku murenge.
Icyo gihe GitifuKAVUTSE Epiphanie, yavuzeko yatanze raporo ku buyobozi bumukuriye agaragaza ko uyu Jackson afite ikibazo ki myitwarire mibi mukazi ndetse harimo n'imitangire mibi ya Serivisi.
Ikindi nuko uyu Jackson yazanywe mu Murenge wa Gikomero avuye mu murenge wa Rusororo nabwo bikaba bivugwa ko yahakuwe kubera ikibazo ki myitwarire mibi kuko yari amaze kwitaba inama ishinzwe imyitwarire (Discipline
Bagabo John