•     

"Haracyari icyuho mu mikurire y'abana kubera Amakimbirane n'ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge, Minisitiri Dr Uwamariya "

Kuri uyu wambere tariki ya 3 Kamena 2024 mu karere ka Burera hatangirije icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw'umubyeyi n'umwana ku rwego rw'Igihugu, aho Minisitiri w'uburinganire n'iterambere ry'umuryango Dr Uwamariya Valentine yavuze ko hakiri icyuho mu kurandura imirire mibi n'igwingira ry'abana .

Minisitiri w'uburinganire n'iterambere ry'umuryango Dr Uwamariya Valentine yagaragaje ko hakiri icyuho mu kurandura imirire mibi n'igwingira ry'abana kubera amakimbirane n'ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge mu miryango

Minisitiri w'uburinganire n'iterambere ry'Umuryango Uwamariya Valentine yavuze ko hakiri icyuho mu kurandura imirire mibi n'igwingira ry'abana mu miryango kubera amakimbirane n'ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge., bityo ko hakiri urugamba mu kugukora ubukangurambaga bwo kurwanya ayo makimbirane yo mu miryango ndetse n'ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge. 

Bimwe mu byaranze igikorwa cyo gutangiza icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw'umubyeyi n'umwana cyabereye ku rwego rw'Igihugu mu Karere ka Burera harimo guha abana indyo yuzuye, guha abana ikinini k'inzoka ndetse no gufata ibipimo harebwa imikurire y'umwana.

Muri iki cyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw'umubyeyi n'umwana hazabaho gukingira iseru na  rubewole ku bana  bafite kuva ku mezi 9- ku myaka 6 mu turere 19, ndetse hazatangwa n'ibinini by'inzoga, vitamine A, ndetse na serivisi zo kuboneza urubyaro.

Mu myaka ine ishize, mu cyumweru cyahariwe ubuzima bw'umubyeyi n'umwana cyabaye igisubizo mu kurandura imirire mibi n' igwingira ry'abana ku kigero cya 93% ni mugihe ubushakashatsi bwa RBC buheruka bwagaragaje ko igwingira ry'abana riri kuri 25%

Bagabo John