•     

"Iyi ni intangiriro y’amashyo, Meya Bruno"

Umuyobozi w'Akarere ka Kirehe Bruno Rangira yasabye abaturage gukomeza kwigira bafata neza inka n’amatungo bahawe baharanira gukomeza kwiteza imbere, hari mu muhango gusoza Icyumweru cy’Umujyanama n’Abafatanyabikorwa byaranzwe no kuremera abatishoboye.

Hashojwe Icyumweru cy’Umujyanama n’Abafatanyabikorwa byaranzwe no kuremera abatishoboye.

Kuri uyu wa Kane tariki 09 Gicurasi 2024 nibwo hashojwe icyumweru cyahariwe umujyanama n’abafatanyabikorwa, umunsi waranzwe no kuremera bamwe mu batishoboye aho hari abahawe inka, ihene n’abishyuriwe ubwisungane mu kwivuza.

Imwe mu miryango yahawe ayo matungo bavuze ko yishimye kandi ko nabo ayo matungo bazayafataneza hanyuma  nabo bakazoroza abandi, muri abo bahawe ayo matungo harimo nabavuze ko aribwo bwambere mu buzima bwabo bagiye korora inka.

Mu ijambo rye Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Rangira Bruno yasabye abaturage ko bakomeza kwigira bafata neza inka n’amatungo bahawe baharanira gukomeza kwiteza imbere.

Aha ninaho Meya yahereye agira  ati:”Iyi ni intangiriro y’amashyo, icyo musabwa ni ukuzifata neza, inka ni ikimenyetso gikomeye mu muco nyarwanda bivuze gukungahara, namwe muzitura muyifate neza, muziteho namwe ibagirire akamaro, munywe amata, mubone ifumbire kandi murushaho gukora mwikure mu bukene.”

Iki gikorwa cyashojwe hatanzwe inka 18 ihene 45 ndetse n'imiryango yishyuriwe 
(Mituelle de sante)  312 mu mirenge ya 5 ariyo Umurenge wa Kigina, Ukurenge wa Gatore, Ukurenge wa Musaza ndetse n'Umurenge  wa Kirehe.

Ibi bikorwa byose byatwaye amafaranga  y’u Rwanda 8,359,000Frw.

Bagabo John