•     

Kirehe: Abantu babiri barimo Umumotari n'umwana bitabye Imana bazize impanuka y'imodoka

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 19 Werurwe 2025 ahagana mu masaa tatu z'umugoroba, mu karere ka Kirehe Umurenge wa Kigina akagari ka Ruhanga umudugudu wa Rebezo ahazwi nko kucyapa cya 80, habereye impanuka y'imodoka aho Umumotari wari uhetse Umubyeyi wari ufite abana b'impanga umwe amuhetse undi amufite ku bibero, bakoze impanuka maze Umumotari ndetse n'umwe muri izo Mpanga bitaba Imana, nimugihe uwo Mubyeyi n'undi mwana bakomeretse.

Abantu babiri bitabye Imana bazize impanuka y'imodoka

Amakuru ravuga ko Imodoka  yaturukaga mu cyerekezo cya Kigali Ijya ku Rusumo,  ndetse n'umumotari nawe wari uvuye ku bitaro bya Kirehe yerekeza muri Nyabitare Bose bakaba bari mu kerekezo kimwe,  maze ngo umushoferi wari utwaye imodoko yo mu bwoko bw'ikanyo avuza ihoni   Uwo mu Motari aza kugira igihunga  nibwo iyo kamyo yahise imugonga, Motari n'umwe muri abobana b'impanga  bahita bitaba Imana,  hanyuma  Nyina  n'umwe muri izo Mpanga  barakomereka  bahita bjyanwa kuvurirwa ku bitaro bya Kirehe.

Amakuru twahawe n'umwe mu bayobozi mu  inzego z'ibanze, yavuze ko iyo mpanuka ikimara kuba hahise haza inzego zitandukanye zirimo izumutekano iyo modoka ihita ijyanwa kuri Station ya Polisi ya Nyakarambi.

Bagabo John