•     

Muhanga: Abana 14 bikoreraga amategura barohamye muri Nyabarongo 11 baburirwa irengero

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 17 Nyakanga 2023, abana 14 barohamye muri Nyabarongo ubwo bari mu bwato harokorwamo batatu abandi 11 baburirwa irengero.

Abana 14 barohamye muri Nyabarongo 11 baburirwa irengero

Amakuru avuga ko  aba bana baguye muri Nyabarongo 
ubwo bari  kwikorera amategura bayavana mu mudugudu wa Cyarubambire, Akagari ka Matyazo, Umurenge wa Mushishiro bayambutsa hakurya y’umugezi.

Umwe mu baturage yavuze ko aba bana bari bari kwambutswa n’umuntu ujya kuba mukuru, bakoresheje ubwato bw’igiti, gusa ngo we yarokotse, mugihe  
abana 11 bari bataraboneka

Mayor Kayitare avuga ko abana bari mu bwato ari abo mu miryango ifitanye isano, ndetse n’umugabo wari ubatwaye mu bwato afitanye isano na bo.

Uyu mugabo wabashije kuva mu mazi, “ngo yatawe muri yombi” akaba avuga ko abana yari atwaye bashobora uba barenga 13.

Mayor Kayitare Jacqueline avuga ko bigoye kuvuga ko bakiri bazima, akavaga ko iyo mibare ivugwa n’uriya mugabo ishobora kujya munsi, cyangwa ikiyongera, cyangwa igahura n’iyo abaturage bavuga, kuko uriya mugabo ngo akomeza kwivuguruza ku makuru atanga

Bagabo John