Perezida wa Komisiyo y'amatora Oda Gasinzigwa yavuze ko mu bantu batanze kandidatire zabo ku bashaka kuba Umukuru w'igihugu ndetse no kubashaka kuba abadepite, mu bo bazasanga dosiye zabo zituzuye hari ibibura, harigihe kigenwa n'itegeko yuko bazabitanga ariko ntabwo ababuze imikono yabantu babasinyiye bo ntabwo bazasubirayo gushaka imikono ibura.
!["Ntamuntu uzasubira gushaka abamusinyira kuko byararangiye, Oda Gasinzigwa"](https://rubanda.rw/uploads/images/2024/05/image_750x_6658c1d9cb2b1.jpg)
Kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Gicurasi 2024 nibwo Komisiyo y'amatora yashoje kwakira kandidature zabifuza kuba Umukuru w'igihugu ndetse nabifuza kuba Abadepite haba ku bigenga ndetse nabaturuka mu byiciro byihariye.
Mu kiganiro N'itangazamakuru Perezida wa Komisiyo y'amatora yavuze ko muri rusange igikorwa cyagenze neze anashimira abanyarwanda muri rusange uburyo bagiye bakurikirana ibikorwa na Komisiyo y'amatora ndetse anashimira abantu bose bagize ubushake bwo gutanga kandidatire kumyanya bifuza kujyamo.
Perezida wa Komisiyo y'amatora yavuze ko bamwe mu batanze kandidatire zabo ariko hakaba harimo bamwe batari bujuje ibisabwa, itegeko riteganya ko hari iminsi itangwa yo kubizana.
Yagize ati" Ubu guhera ejo ku wagatanu tariki ya 31 Gicurasi 2024 tugiye gusuzuma dosiye zatanzwe zose turebe niba zuzuye, hanyuma bamwe twabwiye ko ibibura bazabizana hari igihe cyanenwe cyokuzana ibibura ariko ntabwo abantu babuze imikono y'ababasinyira ntabwo bo bazazubira kuyishaka".
Ingenga bihe ya Komisiyo y'amatora
Tariki ya 6 Gicurasi 2024 Komisiyo y'amatora izatangaza byagateganyo abakandida ku myanya yose zahatanirwa, ni mugihe tariki ya 14 aribwo hazatangazwa burundu abazaba bemerewe na Komisiyo y'amatora ndetse abo ninabo bazatangira ibikorwa byo kwiyamamaza tariki ya 22 Kamena 2024.
Bagabo John