Perezida wa Tanzania Hassan Samia Suluhu, yohereje Minisitiri w'intebe w'ungirije Dr Doto Mashaka Biteko kuba ari we uzamuhagararira mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka 61 Uganda ibonye ubwigenge.
Kuri uyu wambere tariki ya 9 Ukwakira 2023, nibwo Uganda yizihiza ibirori by'isabukuru y'imyaka 61 ibonye ubwigenge.
Minisitiri w'Intebe w'ungirije muri Tanzania, Dr Doto Mashaka Biteko yamaze kugera muri Uganda aho kuri uyu wa mbere ari bwitabire isabukuru y'Imyaka 61 y'ubwigenge bwa Uganda
Muri ibyo birori Perezida Samia Hassan Suluhu, yohereje Minisitiri w'Intebe w'ungirije Dr Doto Biteko, ku zamuhagararira kuko Perezida Samia ari mu ruzinduko rw'akazi mu Buhinde.
Bagabo John