Tanzania: Polisi yaburiye Umusore witwa Deusdedith Soka, uharanira uburenganzira bwa kiremwa muntu kudahirahira ngo akore imyigaragambyo kuko bitazamugwa amahoro
Uyu Musore Deusdedith Soka impirimbanyi mu guharanira uburenganzira bwa kiremwa Muntu, yari yasabye Polisi ko ku wambere tariki ya 19 Kamena 2023 azakora imyigaragambyo akajya ku biro by'Umukuru w'Igihugu yamagana amasezerano Leta ya Tanzania iherutse gusinya na DP World yo muri Dubai.
Polisi ikorera mu ifasi ya Dar es Salaam, iyobowe na SACP Muliro J. Muliro, yasubije uwo musore ko imyigaragambyo ashaka gukora itemewe, ahubwo akwiye kugana izindi nzego zose zaba zifite aho zihuriye n'ikibazo yifuza gukorera imyigaragambyo akazikigezaho kigakurikiranwa.
Ati" Uzageze ikibazo cyawe ku inzego ubona zishobora kumva ikibazo cyawe kugirango bitazahagarika ubuzima bwa bamwe bakabaye bari mu mirimo itandukanye y'iterambere".

Uyu muyobozi wa Polisi yasabye abaturage kuzakomeza n'imirimo yabo ya burimunsi kandi ko yaba uyu musore cyangwa itsinda ry'Abantu bashobora kwitabira iyo myigaragambyo ko bitazabagwa amahoro.
Bamwe mu baturage ntabwo bigeze bishimira iyo mikoranire y'umushinga wa DP World wo muri Dubai kuburyo hari abavuze ko Tanzania yaba yaragurishijwe, gusa Perezida Samia ubwo yari mu ruzinduko yakoreye mu intara ya Mwanza, yavuzeko igihugu kitagurishijwe nkuko abibona mu bitangazamakuru bitandukanye.
Bagabo John
