•     

Polisi yaje gutahura ko uwo yavuzaga ari igisambo kabuhariwe

Polisi yatangaje ko nyuma yo gukora ubutabazi bwihuse ikajyana umuntu mu bitaro nyuma yo kuraswa, byaje ku menyekana ko uwo mugabo ari umujura kabuhariwe.

Polisi iriho iravuza umuntu mu gihe ategereje kwitaba ubutabera

Polisi yo muri Kenya yatangaje ko umugabo uherutse kuraswa agahita ajyanwa kuvurirwa mu bitaro bya Thika Level Five, ari umujura kabuhariwe wayogoje ibice byo mu ntara ya 
Nairobi ndetse na Kiambu.

Amakuru atangazwa na Polisi, avuga ko bumvise urusaku rw'amasasu bahageze basanga uwo mugabo amaze kuraswa yakomeretse cyane ariho avirirana amaraso, hanyuma bahita ba mutwara mu bitaro.

Nyuma polisi yagiye iwe murugo isanga imbunda yo mu bwoko bwa Pisitora 
Ceska,ifite amasasu 15 ndetse banahasanga ibifurumba by'urumogi.

Polisi yamenye ko iyo mbunda uwo mugabo yari ayitunze atabyemerewe kuko byagaragaraga ko yaba yarayambuye umuntu wari uyitunze mu buryo bwemewe

Uwo mugabo aracyavurwa mu bitaro, ariko Polisi nayo ikomeje kumuba hafi ngo niyoroherwa azahite agezwa imbere y'ubutabera asobanure aho yakuye iriya mbunda nurwo rumogi basanze iwe munzu.

Bagabo John