•     

Polisi yavuze ko umunsi wo gutangira icyunamo wagenze neza

Polisi y'igihugu yavuze ko umunsi wambere wogutangira icyumweru cyahariwe kwibuka abacu bazize Jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 30 cyagenze neza, haba mu mumujyi wa Kigali ndetse no mu Ntara

Umunsi wo gutangiza icyumweru ndetse n'iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro 30 byagenze neza

Kuri iki cyumweru tariki  ya 7 Mata 2024, nibwo mu Rwanda hatangijwe icyumweru ndetse n'iminsi 100  yo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi 

Mu kiganiro Umuvugizi wa Polisi y'igihugu ACP Rutikanga Boniface yahaye ikinyamakuru Rubanda,  yavuze ko umunsi wambere umutekano wagenze neza by'umwihariko mu mujyi wa Kigali ahari abashyitsi batandukanye bari baje kwifatanya n'abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe ku nshuro ya 30, urujya nuruza rw'ibinyabiziga rwagenze neza kuko abashyitsi bacu ntakibazo bagize haba umunsi bagera mu gihugu ndetse n'umunsi wo gutaha.

Ati " Mubyukuri umunsi wambere byagenze neza haba mu mujyi wa Kigali ndetse no mu ntara ntakibazo cyabaye, by'umwihariko abakoresha ibinyabiziga turabashimira cyane kuko   ntakibazo cyabaye mu mihanda ndetse nta nimpanuka yigeze iba, kandi ibikorwa byose bijyanye no kwibuka  byagenze neza muri rusange. Ahandi nuko haguye imvura nyinshi yakomye mu nkokora  gahunda y'urugendo rwo kwibuka"

Polisi yongeye kwibutsa abaturarwanda kwirinda imvugo z'urwango, amacakubiri, gupfobya no guhakana jenoside yakorewe abatutsi ndetse no kwirinda gukora nibindi ibyaha

Bagabo John