•     

Rwanda: Abavuzi gakondo basabye Minisiteri y’Ubuzima kutivanga mu miyoborere yabo

Ubuyobozi bw’Ihuriro ry’Abavuzi Gakondo mu Rwanda (AGA Rwanda Network) buvuga ko bwifuza ko Minisiteri y’Ubuzima yareka kwivanga mu miyoborere y’uru rugaga, ikareka abavuzi gakondo bakayoborwa neza nk’uko babyifuza.

Ibi ni ibyagarutsweho kuri uya wa 30 Kamena 2023, na Uwimana Beatha, Uhagarariye uru rugaga rw’abavuzi gakondo ku rwego rw’igihugu, aho yasabye ko Minisiteri y’Ubuzima yabafasha ikareka kwivanga mu miyoborere yabo, ahubwo ikajya yitabazwa mu gihe bikenewe.

Uwimana Beatha, Uhagarariye Ihuriro ry’abavuzi gakondo

Uwimana Beatha yavuze ko Ihuriro ry’Abavuzi gakondo rifite ubuzima gatozi ndetse rinafite uburyo riyoborwa nk’uko abanyamuryango babyifuza.

Yagize ati: “Minisiteri icyo twayisaba ni uko yareka ubuyobozi bw’abanyamuryango b’abavuzi gakondo bishyiriyego bukabafasha gushyira mu bikorwa ndetse no kunoza umwuga wabo, minisiteri yo ikajya itugira inama  nk’abantu nubundi bafite ubuzima bw’Abanyarwanda mu nshingano zabo, ariko ntiyivange mu miyoborere y’Ihuriro ry’abavuzi gakondo, kubera ko rifite sitati irigenga ,dufite uko ubuyobvozi bushyirwaho n’uko buvanwaho, aho tugize ibibazo bikomeye hakaba ariho tubitabaza ariko bakareka ubuyobozi bwashyizweho n’abanyamuryango bukayobora nk’uko abanyamuryango babyifuza.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko icyo bagiye gukora ari ugukangurira abavuzi ba gakondo ahagarariye gukora kinyamwuga ndetse n’aho bishoboka bakajya basaba inzego zishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibitu n’ibiribwa zigakora isuzuma ry’imiti baha abantu, ibi bigakorwa mu rwego rwo kwirinda ko hari umuntu wahabwa imiti yakwangiza ubuzima bwe.

Yagize ati: “Tugiye kubakangurira kunoza umwuga wacu gakondo, aho bishoboka, ababishoboye batangira bapimishe imiti yabo kugira ngo ibigo bibishinzwe by’ubushakashatsi bijye biturebera niba ntabyangiza umubiri w’abantu biri mujri iyo miti, bityo tujyane n’icyerekezo igihugu cyacu kifuza kugeraho.”

HAbumuremyi Innocent, Umubitsi wungirije w’Ihuriro ry’Abavuzi Gakondo mu Rwanda

HAbumuremyi Innocent, Umubitsi wungirije w’Ihuriro ry’Abavuzi Gakondo mu Rwanda, avuga ko icyo bagiye gukora ari ugufatanya n’abavuzi gakondo kugira ngo ihuriro ryabo regere ku rwego rushimishije nk’uko andi mahuriro yose atera imbere akanagirira igihugu n’abagituye umumaro.

Yagize ati: “Tugiye gufatanya n’abavuzi gakondo, nibo pfundo ry’ubuvuzi gakondo, nibo bafite imbaraga, nibo soko y’urugaga, tukaba tugiye gufatanya nabo kugira ngo ihuriro rizamuke, abavuzi gakondo bazi ibibazo twagiye duhura nabyo mu myaka ishize dufite ihuriro ry’abavuzi gakondo.”

Kuri uyu wa 30 Kamena 2023, nibwo inteko rusange y’Ihuriro ry’Abavuzi Gakondo mu Rwanda yari yateranye, mu byakozwe muri iyi nama harimo kuba hatowe abayobozi buzuza inzego z’ubuyobozi bw’iri huriro, ibi bikaba bibaye nyuma y’uko uwaru umuyobozi w’iri hurirro Madame Nyirahabineza Geretrude na bamwe muri bagenzi be bari bafatanyije kuyobora, bakuwe ku buyobozi  kubera imyitwarire idahwitse no gucunga umutungo nabi  w’Ihuriro.