•     

Sinzi impamvu iburasirazuba bakunda kutubangamira- Hon Depite Masozera

Hon Depite Masozera Icyizanye uhagarariye ishyaka Green Party of Rwanda (DGPR) mu nteko yabwiye itangazamakuru ko intara y'iburasira ikunda kubangamira ishyaka Green Party, akaba yasabye ko hakorwa ubukangurbaga ku bayobozi b'inzego z'ibanze bakumva ko Ishyaka Green Party ari ishyaka ryemewe nkayandi mashyaka akorera ibikorwa bya Politiki mu gihugu.

Green Party iribaza impamvu iburasirazuba bukunda kubangamira ibikorwa byabo.

Kuri uyu wagatandatu tariki 20 Nzeri 2025, ishyaka riharanira Demokarasi nokurengera ibidukikije (DGPR) ryakoranye inama n'amahugurwa n'abarwanashyaka baryo bo mu karere ka Bugesera,  ayo mahugurwa akaba yibandaga gusobanurira abarwanashyaka amahame y'ishyaka ndetse no kubigisha uburyo bagomba gukora imishinga Iciriritse ibafasha mu kwiteza imbere harimo ubihinzi n'ubworozi.

Nyuma yayo mahugurwa  Hon Depite Masozera Icyizanye, arinawe wari umushyitsi mukuru muri uwo muhango. Yagiranye ikiganiro n'itangazamakuru maze yongera kugaragaza ko bagihura n'imbogamizi zirimo aho gukorera inama kuko aho bageze hose iyo bababwiye ko ari Green bahita babahakanira bakababwira impamvu zidasobanutse.

Ati" abayobozi bo munzego zibanze bakwiriye guhugurwa bagasobanirirwa ko ishyaka Green Party ari ishyaka ryemewe nkayandi mashyaka yose akorera mu gihugu,  Dufite abadepite babiri mu nteko ndetse tukagira n'Umusenateri umwe muri Sena,  ariko biracyagaragara ko haribamwe mu bayobozi bo munzego z'ibanze usanga  batari bumva ko Ishyaka Green Party  ari ishyaka nkayandi yose yemewe mu gihugu. "

Aha niho Hon Masozera yehere atanga urugero rwuko ubwo bashaka ahantu bazakorera inama n'amahugurwa,  byababeraga imbogamizi.

Ati" aha twakoreye inama ni ahagatandatu kuko twashatse ahatantu hose batwagira, iyo bamaraga kumenya ko turi abo muri Green Party bahita babyanga bakatubwira impamvu zitumvikana,  ariko bikagaragara ko ari ugutinya inzego zibanze".

Hon Masozera akibaza by'umwihariko impamvu ituma intara y'iburasirazuba ikomeza ku bananiza, kuko mu bihe byashyize nabwo mu karere ka Ngoma ubwo bari mu bikorwa byo kwiyamamaza mu matora aheruka,  nabwo habayeho kubangamira Green  Party,  ndetse hari nigihe mu karere ka Kayonza hari Hotel imwe yigeze kubangira kuhakorera inama nyamara bari bamaze no kuyishyura.

Bagabo John