•     

Tanzania Abakobwa 4000 batewe inda bagata amashuri barahigwa bukware

Umuyobozi w'Intara ya Singida Halima Dendego, yabwiye abayobozi b'inzego z'ibanze muri iyo Ntara, guhiga bukware abakobwa 4000 bataye ishuri kubera ko batewe inda bagafatwa bakajya gufungwa kuko ngo bamaze ku bigira akamenyero.

Abakobwa batewe inda bagiye guhigwa bukware

Uyu Muyobozi yavuze ko abantu bambere bagomba gufatwa ari abakobwa batewe inda,  hanyuma hagakurikiraho abasore bazibateye ndetse mu bagomba gutabwa muri yombi harimo n'Ababyeyi babo bakobwa kuko ngo nta burere bahaye abana babo.

Halima yagize ati"  Nimfata umukobwa watewe inda azaba ariwe  nomero yambere , uzahita ujya muri Gerereza niyo nda utwite hanyuma uzabyarire muri Gereza, nyuma yokuta muri yombi umukobwa hazakurikiraho gushakisha umuhungu wayimuteye ndetse hanafatwe ababyeyi b'umukobwa koko nta burere bazaba barahaye uwo mwana w'umukobwa kugeza aho bamutera inda bikamuviramo guta ishuri"

Uyu Muyobozi w'intara yatanze igihe kingana n'ukwezi kumwe kugirango abo bakobwa bazabe bamaze gutabwa muri yombi  bahite bafungwa.

Bagabo John