•     

Ngororero: Amaze imyaka 11 asiragira ku Karere ndetse Akarere kakaba karasuzuguye imyanzuro y'urukiko

Umuturage witwa Mariko amaze imyaka 11 asiragira ku karere ka Ngororero asaba ko yahabwa ingurane ye y'ubutaka bwe ariko kugeza nubu yabuze urwego rwa murenganura dore ko n'inyamyanzuro y'urukiko Akarere ka yisuzuguye.

Mariko amaze imyaka 11 asiragizwa n'Akarere ka Ngororero kanze kumuha ingurane y'ubutaka bwe

Umuturage witwa Sebihumyo Mariko, utuye mu kagari ka Tetero umurenge wa Kivumu mu karere ka Ngororero,  amaze imyaka 11 yarimwe ingurane y'ubutaka bwe,  nyuma yaho Akarere kafashe ikibanza cyarimo inzu ye yari yubatse hanyuma kakayisenya kakahubaka isoko ryinka ryahitwa Mutaki.

Uyu Mariko,  avuga yasabye ko Akarere ko kamuha ingurane ariko Akarere karabyanga ahitamo kwiyambaza urukiko rwisumbuye rwa Rubavu.

Mariko Amaze imyaka 11 asiragira ku Karere ka Ngororero 

Mariko yaraburanye ndetse aza gutsinda urwo rubanza, maze urukiko rutegeka ko Mariko agomba guhabwa ingurane ye nkuko  imikirize y'urubanza kinyamakuru Rubanda gifitiye Kopi ibigaragaza.

Kuva tariki ya 28 Mutarama 2014 kugeza nubu, Mariko yakomeje gusiragira ku karere ngo ahabwe iyo ngurane ariko kugeza nubu yabuze uwa muhesha ibyo yemererwa n'amategeko.

Mariko yabwiye Umunyamakuru w'ikinyamakuru Rubanda ko, akarere kamubwiye ngo azajyende bamuhe icyemezo cy'ubutaka bwaho Akarere ka mugeneye, ariko agasanga ari amanyanga. 

Yagize ati" Akarere karambwiye ngo ngende bambe icyangombwa cy'ubutaka nyamara ubwo butaka bashaka kumpa harimo inzu ituwe n'undi muryango  nkibaza uburyo nzajya kubwira uwo muryango ngo nusohoke muri iyo nzu nkumva bitashoboka ahubwo Akarere kakaba gashaka ngo nkomeze nsiragire mu nkiko gusa".

Mariko avuga ko Akarere gashaka kumuha ubutaka busanzwe harimo izindi nyubako z'abaturage.

Twashatse kumenya ukuri kubivugwa na Mariko yuko yaba yararenganyijwe n'Akarere ntahabwe ingurane ye, maze Meya wa Ngororero NKUSI Christophe, yemera yuko uwo muturage yarenganye ariko ko hari ikizere yuko azabona ibyo yemerewe n'urukiko agahabwa ingurane ye.

Umuyobozi w'akarere ka Ngororero NKUSI Christophe

Yagize ati" birumvikana ukurikije igihe bimaze uwo muturage yararenganye,  ariko habaye imbogamizi kuko mbere inama njyanama y'Akarere niyo yagiraga uruhare muguha umuturage ubutaka, none ubu  izo nshingano twarazambuwe zisigaye ziri maboko ya Minisiteri y'ibidukikije, gusa ikibazo cya Mariko kiri mu bibazo twashikirije abatekenisiye baje kureba abantu bafite ibibazo bifite aho bihuriye n'ubutaka twabahaye Raporo ubu bagiye kubisuzuma muri Minisiteri nibirangira turizera ko Mariko azahita abona ingurane ye nkuko urukiko rwabitegetse".

Meya yavuze ko bitazatinda kuko bitarenga amezi abiri Mariko azaba yamaze guhabwa ingurane ye.

Nikenshi usanga ikibazo cy'ingurane ku butaka gikunze kwinubirwa n'abaturage bitewe nuko usanga ibikorwa biba bigenewe gukorerwa mu mitungo yabo byaratangiye nyamara banyiri imitungo batarahabwa ingurane zabo.

Bagabo John