Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, abantu umunani barimo batanu bo mu muryango umwe ndetse n'umushoferi w'umunyarwanda, bapfuye nyuma y’imodoka barimo yagonganye n’ikamyo, mu karere ka Biharamuro, mu ntara ya Kagera.

Abantu umunani bapfuye harimo batanu bo mu muryango umwe nyuma yuko imodoka ebyiri zagonganye ku muhanda munini uva Lusahunga ugana Nyakahura mu karere ka Biharamulo, muntara ya Kagera.
Umuyobozi w'igipolisi mu ntara ya Kagera, William Mwampaghale, aganira n'abanyamakuru, yavuze ko iyi mpanuka yabaye ku wa mbere, 12 Nyakanga 2022 saa moya z'umugoroba.
Umuyobozi wa Police mu btara ya Kagera William Mwampaghale
Yavuze ko imodoka yo mu bwoko bwa Benz yari itwawe na Vicent Gakuba umuturage w’u Rwanda, utuye mu murenge wa Nyamata mu karere ka Bugesera.
Uyu muyobozi yavuze ko iyi modoka yari yerekeje i Dar es Salaam ubwo yagonganaga na Toyota Succeed yari itwawe na Nyawenda Bihera Bisalo utuye Lusahunga.
Yavuze ko iyi mpanuka yatumye hapfa abantu umunani, umushoferi n'abagenzi barindwi na batanu bo mu muryango umwe.
Bagabo John.