•     

Tanzania: Samia yahaye agaciro Umukozi wo mu rugo

Perezida wa Tanzania Samia Hassan Suluhu kuri uyu wa gatatu tariki ya 1 Gicurasi 2024, ku munsi mpuzamahanga w'umurimo, yashimye akazi gakorwa n'abakozi bo mu rugo.

Perezida Samia yashimye abakozi bo mu rugo

Mu butumwa Perezida Samia yashyize kuri X yahoze yitwa Twitter,  yagize ati" mbifurije umunsi mwiza w'abakozi mwese, uyu munsi ni uw'ibintu bibiri by'ingenzi, icyambere ni ugushimira abantu bakora akazi kabo natwe nk'igihugu tugatera imbere, uhereye kuri uwo mukobwa ukora murugo, ubyuka kare kare mu gitondo agakora buri kimwe cyose kandi kigagenda neza, kugeza kuri Dogiteri utwitaho akaduha ubuvuzi mugihe twagize ikibazo cy'uburwayi".

Ikindi cyakabiri Perezida Samia yavuze ko uyu ari umunsi wo gusubiza amaso inyuma bakibuka ibyo bagiye bahiga cyangwase ibyo bemereye abaturage ko bazabakorera, ndetse no kureba niba aho abakozi bakorera hameze neza atari imishahara gusa ahubwo harimo no kuzamura mu ntera abakozi bintanga rugero.

Bagabo John