Umupolisi kazi yatawe muri yombi na Polisi azira kugambanira umugabo we ngo bamwice, aho bivugwa ko yatanze amashilingi akayaha abasore ngo batege umugabo we hanyuma bamwice, niko byaje kugenda maze umugabo we bamutegera ku gipangu atashye baramutema n'imipanga agwa hasi bagira ngo bamwishe bariruka , abagiraneza bamutwara kwa Muganga atarashyiramo umwuka.
Uyu mupolisi witwa Demetrida Thadeo, wari usanzwe yungirije Umuyobozi wa Polisi kuri Sitasiyo yahitwa USA River, mu ntara ya Arusha., yatawe muri yombi aho akurikiranweho icyaha cyo gushaka kwicisha umugabo we witwa Daudi Ayo.
Amakuru avuga ko uyu mupolisi kazi Demetrida Thadeo, yari asanzwe afitanye amakimbirane n'umugabo we ashingiye ku gucana inyuma.
Uyu mugore ngo yaje gushaka abasore abaha ikiraka cyo kuzica umugabo we bamutemye n'imipanga.
Aya makuru yitabwa muri yombi ryuyu mupolisi yemejwe n'umuyobozi wa Polisi mu Ntara ya Arusha Justine Masejo wavuze ko iperereza ryatangiye kandi ko ntamuntu uri hejuru y'amategeko.
Uyu Muyobozi wa Polisi yavuze ko amakuru y'ibanze ari uko uwo mupolisi kazi yaba yaratanze ikiraka cyo kwica umugabo we ariko ku bwamahirwe ntapfe.
Yagize ati" Amakuru dufite nuko yaba yaratanze akazi kubasore kugeza nubu bataratabwa muri yombi, ngo bice umugabo we kubera amakimbirane bari bafitanye ajyanye no gucana inyuma, abo basore bamutegeye ku gipangu atashye nijoro maze bamutema mu mutwe n'amaboko aguye hasi bagira ngo yapfuye bahita biruka maze abaturanyi baratabara bahita batwara uwo mugabo kwa Muganga".
Ibyo bikimara kuba umugore yahamagaye Sebukwe amubwira ko umuhungu we yatezwe n'abajura bakamutema, none bakaba bamutwaye kwa muganga
Bagabo John