Umubyinnyi wabigize umwuga Ishimwe Thierry uzwi nka Titi Brown, yatangaje ko urukundo rwe n'umukobwa atigeze avuga amazina ariko bikekwa ko yaba ari Umukinnyi wa filime Nyambo rwageze ku musozo mu gihe yari ageze kure ategura kumwambika impeta ngo babane nk’umugore n’umugabo., bikaza kurangira bimusigiye ibikomere bizatuma atazongera gukundana vuba.
Mu kiganiro yagiranye na MIE, Titi Brown yavuze ko umubano wabo watangiye nk’ubucuti busanzwe nyuma y’igihe yari amaze kuva muri gereza, aho uwo mukobwa yamubaye hafi mu buryo bwamufashije kongera kwisanga no gukomeza ubuzima.
Yavuze ko uko bagendaga barushaho kumenyana, urukundo rwabo rwaje gukomera kugeza ubwo bemeranyije gukundana.
Uyu mubyinnyi yavuze ko nyuma y’umwaka n’amezi umunani bari bamaze bakundana, yafashe icyemezo cyo gutera intambwe ikomeye yo kumwambika impeta ndetse atangira no gutekereza ku myiteguro y’ubukwe.
Gusa ngo uwo mukobwa yaje kubimenya mbere y’igihe, amusaba kugirana ibiganiro byimbitse ku hazaza h’umubano wabo.

Titi Brown yavuze ko yabajijwe niba yiteguye inshingano zijyana no kubaka urugo, asobanura ko yamweretse amafaranga agera kuri Miliyoni 10 yari afite kuri Bank ndetse na Miliyoni 3 yari afite kuri MoMo nk’ikimenyetso cy’uko yari afite gahunda ihamye.
Nubwo yari yizeye ko ibyo bizatanga icyizere, ngo uwo mukobwa yamubwiye ko atari yiteguye kwambara impeta muri icyo gihe, anagaragaza impungenge zitandukanye ku mubano wabo.
Nyuma y’ibyo biganiro, bombi bahisemo kwiha umwanya kugira ngo babanze batekereze neza ku hazaza habo, ariko bidatinze umubano uza kurangira burundu.
Titi Brown yemeye ko amakosa yatumye batandukana amureba, gusa ashimangira ko ikibazo kitigeze gishingira ku gucana inyuma cyangwa se ku kuba hari undi mukobwa yaba yaragiranye na we umubano wihariye.
Yavuze ko ibibazo bagiranye byagiye bikura uko iminsi yicuma kugeza aho kugerageza kubikemura byanze, bityo ahitamo kurekura uwo mubano.
Bagabo John
