Kenya: Raila Odinga utavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Perezida William Ruto, yavuze ko guhera icyumweru gitaha bagiye kujya bakora imyigaragambyo kabiri mucyumweru kuwambere no kuwane kugeza ubwo ibibazo bagaragaze bihawe umurongo

Ibi Raila Odinga yabitangarije itangazamakuru kuri uyu wa kabiri tariki ya 21 Werurwe 2023 nyuma y'umunsi umwe habaye imyigaragambyo yahitanye umunyehuri wigaga muri Kaminuza.
Muri icyo kiganiro yagiranye n'itangazamakuru Odinga ati" Kugirango ibyifuzo by'abaturage byubahirizwe guhera ku wambere utaha tariki ya 27 Werurwe 2023 tuzajya dukora imyigaragambyo kabiri mucyumweru kuwambere no kuwakane kugeza igihe ibyifuzo byacu bizahabwa umurongo".
Nubwo Odinga atangaza ko agiye kujya akora imyigaragambyo kabiri mucyumweru, Perezida William Ruto yavuze ntamuntu uri hejuru y'Amategeko bityo ko ibyo Odinga akora ntakabuza azabiryozwa.
Ruto yavuze kandi ko biriya byo gukoresha imyigaragambyo yabigize iturufu yitwaza kugira ngo ahabwe umwanya muri leta kuko ngo muri 2017 yabikoze hanyuma agahita agirwa Minisitiri w'intebe ku bwa Perezida Uhuru kenyatta.
Bagabo John