•     

"Uburwayi bwo mu mutwe ntabwo buterwa n’amarozi cyangwa amadayimoni, Mediatrice "

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) kirakangurira buri wese kureka myumvire ivuga ko umuntu ufite uburwayi bwo mu mutwe baba bamuroze cyangwa ngo arwaye Amadayimoni, kuko Uburwayi bwo mu mutwe ari indwara nkizindi kandi iyo yivujwe hakirikare irakira.

RBC irasaba Abanyarwanda guhindura imyumvire ivuga ko uburwayi bwo mu mutwe ari Amarozi cyangwa Amadayimoni

Ibi ni byagarutsweho na Mediatrice Mukeshimana, Umukozi w’ishami ryita ku buzima bwo mu mutwe, mu kigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC), kuri uyu wa gatanu tariki ya 2 Gicurasi 2024, ubwo mu Karere ka Gicumbi haberaga ubukangurambaga bwo kwita ku buzima bwo mu mutwe ndetse n'abafite ubumuga.

Muri ubu bukangurambaga Mediatrice Mukeshimana, Umukozi w’ishami ryita ku buzima wo mu mutwe, mu kigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC), yasabye Abanyarwanda  guhindura imyumvire yo kumva  ko uburwayi bwo mu mutwe buterwa n’amarozi cyangwa amadayimoni, ahubwo bakihutira kugeza kwa muganga umuntu ugaragayeho ubu burwayi akitabwaho hakiri kare.

Mediatrice yagize ati" Turasaba kujyana   abarwayi bo mu mutwe kwa muganga hakirikare bakareka imyumvire ivuga  ko uburwayi bwo mu mutwe buterwa n’amarozi, akenshi nicyo gituma batagana inzego z’ubuvuzi, bakumva umuntu urwaye uburwayi bwo mu mutwe aba  ari Amarozi cyangwa  amadayimoni, kuko ubufite ubwo burwayi  iyo avuwe hakiri kare, akitabwaho n’umuryango we aravurwa agakira."

Mukeshimana Mediatrice Umukozi w'ishami ryita ku buzima bwo mu mutwe muri RBC

Mubindi Beatrice yavuze ko bitewe n’uko abarwayi bo mu mutwe batitabwaho neza uko bikwiye rimwe na rimwe bahohoterwa, ndetse bikaba binashoboka ko hari abakanduzwa indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye harimo na gakoko gatera  SIDA.

Muri ubu bukangurambaga bwakorewe mu Karere ka Gicumbi mu bantu 97 basuzumwe basanzemo abantu 10 bafite uburwayi bwo mu mutwe, gusa muri aba bafite uburwayi bwo mu mutwe.

Ubushakashatsi buheruka gukorwa n'ikigo k'igihugu cyita ku buzima RBC muri  2018, bwagaragaje ko 5% by’abafite uburwayi bwo mu mutwe aribo bagana kwa muganga bagiye gusaba serivise z’ubuvuzi.

Iyi mibare igaragaza ko mu Rwanda uturere twa Nyagatare, Gicumbi, Rubavu, Nyaruguru na Gisagara ari two tuza imbere mu kugira umubare munini w’abafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.

Iyi mibare igaragaza ko mu Karere ka Gicumbi, abagera ku 14,397 bafite uburwayi bwo mu mutwe barimo abagore 7,980 n’abagabo 6,417.

Ni mu gihe mu gihugu habarurwa abafite uburwayi bwo mu bagera ku 23,739, aho byagaragajwe ko 1/2 cy’indwara zo mu mutwe zitangirira ku rubyiruko kuva ku myaka 12, naho 3/4 ari uguhera hejuru y’imyaka 20.

Bagabo John