Kenya: Umugabo yihekuye nyuma yo kugirana amakimbirane n'umugore we hanyuma mu rwego rwo kwihimura ahita yica abana be babiri
Amakuru avuga ko uyu mugabo yari asanzwe afite amakimbirane n'unugore we, hanyuma umugore abonye ko umugabo we ashobora ku zamwica ahita yahukana ajya murugo iwabo ariko asiga abana be babiri abasigiye se.
Hillary Kibet Rono, yari asanzwe atuye ahitwa Bometi.
Kibet nyuma yaho agirajye amakimbirane n'umugore we mu mpera z'icyumweru gishize, umugoore yahise yahukana ajya iwabo hanyuma umugabo we mu rwego rwo kwihimura yahise yica bunyamaswa abana be babiri abatemye n'umupanga.

Nyuma yo gukora ayo mahano yahise ajya kwa se arababwira ngo amaze kwica abana be kandi ngo nawe mu kanya araba apfuye, ababyeyi bagize impungenge hanyuma basaba abaturage gufata uwo mugabo ba mutwara kwa muganga nyuma yo kumenya ko yari amaze kunywa umuti wica.
Polisi yahise ihagera itwara iyo mirambo yabo bana kwa muganga ngo ijye gukorerwa isuzuma hamenyekane icyo bazize.
Uwo mugabo ari kwa muganga aracyavurwa ariko nakira azahita agezwa imbere y'ubutabera.
Bagabo John
