Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF) Gen. Muhoozi Kainerugaba, yakiriye itsinda ryoherejwe n’Ingabo z’u Rwanda (RDF) riyobowe n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka Maj. Gen. Vincent Nyakarundi.
Kuri uyu wagatatu tariki ya 17 Mata 2024 Umugaba w'ingabo z'u Rwanda zirwanira ku butaka Maj. Gen. Vincent Nyakarundi hamwe n'itsinda ayoboye bagiriye uruzinduko muri Uganda maze bakirwa n'Umugaba w'ingabo za Uganda Gen. Muhoozi Keinerugaba.
Gen. Muhoozi Keinerugaba arikumwe na Maj.Gen Vincent Nyakarundi
Mu biganiro Maj. Gen. Vincent Nyakarundi yagiranye na mugenzi we wa Uganda Gen. Muhoozi Kainerugaba byibanze ku kurushaho kwimakaza ubutwererane mu bya gisirikare hagati y'Ingabo z'ibihugu byombi.
Bagabo John