Umugabo witwa Mseveni Mchele Derefa, utuye Kahama mu ntara ya Shinyanga muri Tanzania, yahanishijwe gufungwa imyaka 30 hamwe no gukubitwa ibiboko 10 n'ihazabu y'amashiringi Miliyoni imwe azira gufata ku ngufu umwana we w'imyaka 12
Umucamanza witwa Edmund Kente, yahanishije Museveni iki gihano nyuma yo kubona ibimenyetso byose byatanzwe n'abatanga buhamya.
Ubwo yasomaga urwo rubanza kuri uyu wagatanu, uyu mucamanza yavuze ko impamvu yahanishijwe icyo gihano Museveni, ni ukugira ngo bimubere isomo kandi nabandi bi babere isomo ryo kumva ko nta mubyeyi ukwiye kwijandika mu byaha nkabiriya byo guhohotera umwana yibyariye.
Uyu Museveni yari yatakambiye urukiko arubwira ko rwa mugabanyiriza ibihano kuko afite umuryango ndetse n'abana batanu kandi ko ariwe bareba bityo baramutse bamufunze iyo myaka uwo muryango wabaho nabi, gusa ubusabe bw'uyu Museveni bwatewe utwatsi n'urukiko birangira bamuhanishije iyo myaka 30 no gukubitwa ibiboko 10 n'ihazabu ya Miliyoni imwe.
Iki cyaha Museveni yagikoze tariki ya 15 Mata 2023 ubwo yafataga ku ngufu uwo mwana w'imyaka 12 wigaga mu mwaka wa karindwi w'amashuri abanza.
Bagabo John