•     

Perezida Kagame yihanganishije imiryango y'abana babanyeshuri 25 bakomerekeye mu mpanuka

Polisi y’u Rwanda yemeje ko abana 25, umushoferi n’umwalimu aribo bakomerekeye mu mpanuka y’imodoka yari itwaye abanyeshuri biga kuri Path to Success, mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Perezida Kagame yihanganishije imiryango y'abana babanyeshuri bakomerekeye mu mpanuka

Ni imodoka ya Coaster yari itwaye abanyeshuri bagiye kwiga, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 9 Mutarama 2023.
Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP René Irere, yatangaje ko abanyeshuri bavuze ko batangiye kumva ko imodoka yagize ikibazo, bageze ahantu hamanuka cyane ku i Rebero.

Yakomeje ati "Nta mwana wahaburiye ubuzima, abakomeretse nabo bajyanywe ku bitaro bitandukanye birimo CHUK, Ibitaro bya Nyarugenge ndetse na DMC biri hano mu Karere ka Kicukiro."

Nyuma yaho impanuka imaze kuba Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'Urwanda Paul Kagame yahise ashyira kuri Twitter ubutumwa bwihanganisha imiryango  y'abo bana ko bagiye kwitabwaho uko bikwiye

Bagabo John 