•     

Rubavu: Abanyeshuri biga i Goma muri Kongo baturutse mu Rwanda batewe impungenge n'umutekano wabo.

Bamwe mu babyeyi bo mu mujyi wa Rubavu bafite abana babo biga i Goma, bavuga ko hari ibyago byo kwibasirwa bakurikije uko bihagaze muri kino gihe umutekano utifashe neza muri Kongo.

Abanyshiri biga i Goma muri RDC bahangayikishijwe n'umutekano muke by'umwihariko abavuga ururimi rw'ikinyarwanda.

Bamwe mu banyeshuri bo mu Rwanda  biga muri Goma bavuga ko  batashoboye gusubira mu mashuri yabo kubera impamvu z'umutekano muke uvuga muri Kingo by'umwihariko abavuga ururimi rw'ikinyarwanda.

Abo banyeshuri batashatse ko amazina yabo atangazwa kubera impamvu z'umutekano wabo

Umwe muri bo avuga ko abafite imiryango muri Goma batari bemerewe kuhaguma  mu gihe abandi bafite imiryango mu Rwanda basabwe guhita basubira mu Rwanda.

Abanyeshuri biga i Goma ntibizeye umutekano wabo.

Umwe mu babyeyi ufite abana 4 biga i Goma. avuga ko mbere abana be bigaga muri Goma bagasubira mu Rwanda nta kibazo bafite ariko ubu akaba  bafite impunge z'umutekano w'abanabe.

Kuri ki kibazo umuyobozi w'akarere ka Rubavu Ildephonse Kambogo yashimangiye ko u Rwanda rwifuza ko abaturage barwo  bibanda ku mutekano wabo no kugabanya ingendo zabo muri Kongo.

Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu Kambogo Ildepfonse 

Umuyobozi w'akarere avuga ko bagiye bakora inama zo gushishikariza abaturage kwirinda ingendo zidakenewe muri DR Congo.

 Nk’uko umubyeyi umwe abivuga, abanyeshuri bo mu Rwanda biga muri Goma ni benshi, nubwo umubare wabo utazwi.

Umujyi wa Rubavu wari warateganije gusaba abanyeshuri bo mu Rwanda biga muri Goma kuza kwiga hano i Rubavu.

Abatuye Rubavu bavuga ko bashaka amahoro hakurya y'umupaka kugira ngo abana babo biga muri Congo basubire ku ishuri vuba bishoboka.

 Bagabo John