WASAC Group ku bufatanye n’Akarere ka Musanze bari kubaka ikimoteri cya miliyari 4,5 Frw kizajya gitunganya imyanda yose, harimo iyo mu musarani n’ibishingwe, kikavamo ifumbire na briquet.
Mu Karere ka Musanze hari kubakwa ikimoteri kigezweho kizatwara miliyari 4,5 Frw, kizajya gitunganya imyanda iva mu ngo no mu bwiherero kikavamo ifumbire na briquet.


Iki kimoteri kiri kubakwa mu Murenge wa Gacaca ku bufatanye bwa WASAC Grou n’Akarere ka Musanze, kikazuzura muri Kanama 2026.
Bamwe mu baturge baturiye ahubakwa uru runga babwiye Umunyamakuru wa Rubanda ko iki kimoteri kizabafasha gukemura ikibazo cyo kuvidura ubwiherero, cyane cyane mu bice by’amakoro aho gucukura ubwiherero bigoye.
Bati" Hano hantu dutuye kubera hari amakoro usanga gucukura ubwiherero buri uko bwizuye bigorana, ariko ubu bizajya bidufasha mu kuvidura. "

Umuyobozi w'Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwo buvuga ko iki kimoteri kizongera isuku n’isukura ndetse kigabanye amafaranga yakoreshwaga mu kujyana imyanda i Kigali., ikindi ni uko iki kimoteri kizanifashishwa na tumwe mu turere tw'iyi Ntara y'Amajyarugu nkuko byasobanuwe n'Umuyobozi w''Akarere Nsengimana Claudien, mu kiganiro n'itangazamakuru.
Bagabo John
