Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu Dr Bizimana Jean Damascène yasabye ko abakoze imbuga Nkoranyambaga zihembera ivangura n’amacakubiri bakurikiranwa, ndetse n’izo mbuga zikavanwaho.

Ibi Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu Dr Bizimana Jean Damascène yavuze ku wa 03 Nzeri 2023 ubwo hasozagwa Umwiherero wabagize Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga.
Mu kiganiro Dr Bizimana yatanze cy’Ubumwe n’Ubwiyunge n’ intambwe ikomeye u Rwanda rumaze gutera mu guhangana n’ingaruka Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, yavuze ko aho ibipimo by’Abanyarwanda batibona mu moko bigeze hashimishije, ariko ibyo bipimo bitaragera 100% bitewe n’abantu bagera kuri 5% bakiyibonamo.
Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascène
Aha niho yahere avuga ko hari Group za whats app nyinshi uzasanga zubakiye ku bibazo by’ivangura anasaba ko zivanwaho kandi ba nyirazo bagakurikiranwa.
Yagize ati" Ibyabaye ku Bakono mubigenzuye muzasanga hari n’ahandi biri, hari n’abashinga amaduka bakanga kugurirwa n’abatari bene wabo, ibyo byose mushobora kubisanga kuri izo mbuga nkoranyambaga abantu bakora.”
Yakomeje avuga ko hari abo uzasanga bavuga ko ari ab’ i Gitarama n’ahandi ivangura rishingiye aho abantu bakomoka ni ribi.
Yavuze kandi ko hari n’abakora Ubukwe bagatumira bene wabo gusa bagasiga abaturanyi bitwaje ko badasangiye icyo bita ubwoko.
Muriyi nama
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga, Nshimiyimana Octave avuga ko bagiye kugenzura imbuga nyinshi abantu bariho kugira ngo barebe ko zakozwe hashingiye ku nyungu rusange z’abaturage.
Bagabo John