•     

Abakandida 80 nibo Ps Imberakuri izaserukana mu kwiyamamaza ku mwanya w'Abadepite

Ishyaka Ps Imberakuri riyobowe na Hon Depite Christine Mukabunani, ryatangaje ko rizaserukana abakandida Depite 80 bazahatana mu matora y'abagize Inteko ishinga amategeko, ni mu gihe ku mwanya w'Umukuru w'igihugu bizaturuka muri Congre izaba mu kwezi kwa Gashyantare.

Ps Imberakuri rizaserukana abakandida Depite 80 mu matora yo mu kwa karindwi uyu mwaka wa 2024

Mu kiganiro Hon Depite Christine  yahaye ikinyamakuru Rubanda.rw ndetse na Rubanda Tv, cyagarukaga ku myiteguro y'Amatora ateganyijwe mu kwezi kwa Nyakanga 2024, uburyo mu ishyaka PS Imberakuri biteguye.

Muri icyo kiganiro Hon Mukabunani yavuze ko bateganya gutanga abakandida 80 mu bazahatanira kuba Abadepite ariko kubijyanye n'uzabahagararira ku mwanya w'Umukuru w'igihugu bizaturuka muri Congre izaba muri Gashyantare 2024.

Yagize ati" Ps Imberakuri tuzatanga abakandida Depite 80 aribo bahwanye n'imyanya yagenewe mu Nteko, ariko birumvikana ko bitashoboka ko iyo myanya yose twayegukana usibye ko ariko tuba tubyifuza, ni nayo mpamvu tuzashyira imbaraga mu kwiyamamaza kugirango tuzabone imyanya myinshi mu Nteko, kuko iyo mufite imyanya myinshi n'ibitekerezo  byihuta mu kugerwaho "

Hon Depite Mukabunani Christine Umuyobozi w'Ishyaka Ps Imberakuri 

Mu bindi Hon Depite Christina yavuze ko   kuva bagera mu nteko hari byinshi byagiye bihinduka bitewe no kuba byarakorewe ubuvugizi.

Ati" Urugero muri Manifesito yacu twagiye tugaragaza ibibazo by'abarimu harimo Imishahara yabo,  kubijyanye no kwigisha igifaransa uhereye mu mashuri abanza,  kubyereke Amashuri y'Uhuforomo yagarutse muri Segonderi, kuko twavugaga ko abantu bakwiye gutangira kumenya ku buzima bw'abantu bakiri batoya, mu buhinzi twavuga gahunda yo kuhuri nubwo bitarabaho neza ariko urabona ko leta ibyitayeho kugirango ibe yakorwa, ndetse n'ibibazo by'abaturage bagiye baviye batugezaho bigakorerwa ubuvugizi abagaragaye ko barenganyijwe bararenganurwa".

Hon Mukabunani yavuze kandi ku kibazo cy'ubushobozi mu kwiyamamaza aho yavuze ko iyo ufite abarwanashaka uba ufite ubushobozi, kuko iyo ufite abantu uba ufite imbaraga ndetse n'ubukungu bukomeye,  rero ari ubushobozi bw'amafaranga abantu baritanga ndetse nubushobozi bw'ibitekerezo nabwo buba bukenewe, bityo ko ntakibazo cy'ubushobozi rwose muri Ps Imberakuri. 

Tubibutse ko ishyaka Ps Imberakuri  rifite imyanya ibiri mu Nteko, aho rihagarariwe na Hon Depite Christine Mukabunani ndetse na Depite Niyorurema Jean Rene, aba bose bagiye mu nteko nyuma yo kugira amajwi 5% mu matora aheruka. 

Bagabo John