•     

Abaminisitiri 22 bagiye kwirukanwa bazira kurya Amabati

Uganda: Abaminisitiri 22 nibo bimaze kwemezwa ko bagize uruhare mu kunyereza amabati yari yatanzwe nk'inkunga yo gufasha abakene biganjemo abimukira batagira aho gutura.

Abaminisitiri 22 bariye amabati bagiye kwirukanwa.

Bamwe mu basesenguzi mu bya poritike muri Uganda, bavuze ko igihe cyaba kigeze ngo Abaminisitiri batangire gutabwa muri yombi baryozwe ibyaha bakoze ndetse ngo nicyo gihe Perezida Museven agomba kumenya ko afite abarya ruswa muri leta ayoboye.

Abo basesenguzi bavuze ko mugihe bazabona Minisitiri w'intebe ndetse na Perezida w'inteko bagejejwe imbere y'ubutabera aribwo bazemera ko ingamba zo kurwanya ruswa zatanze unusaruro.

Muri ibyo bifi binini bivugwa mu kunyereza ayo mabati, harimo Minisitiri w'intebe, Perezida w'inteko,  Minisitiri w'imali ndetse n'abandi ba Minisitiri batandukanye.

Amakuru aturuka mu biro by'ubushinjacyaha buvuga ko bwamaze gutegura dosiye z'abantu umunani n'ubwo batatangajwe amazina ariko biravugwa ko bazaturuka muri bariya baminisitiri 22 bacyekwa mu kunyereza amabati

Ubwo Perezida Museven aherutse kugeza ijambo ku baturage, yavuze ko ikibazo cy'abantu banyereza umutungo w'igihugu kigombwa guhanwa mu buryo bwa Poritiki kandi mu buryo bwa Poritike ni ukwirukanwa mu nshingano.

Gusa haribazwa ese Museven ninde azirukana  areke nde muri bano bamininisitiri 22 bacyekwa ku nyereza ayo mabati.?

Bagabo John