•     

"Aho kugirango Umunyarwanda ararane n'amatungo twebwe twararana umujura, ACP Rutikanga "

Umuvugizi wa Polisi y'uRwanda ACP Rutikanga Boniface yavuze ko abajura biharaje kwiba amatungo bakajya kuyabagira mu bihuru cyangwa bakajya ku yahisha munzu ngo bajye bararana nayo, aho kugira ngo bararane nayo matungo Polisi yabarana

ACP Rutikanga Boniface yaburiye abajura biba amatungo ko abazafatwa bazahanwa by'intangarugero

Ibi Umuvugizi wa Polisi y'uRwanda ACP Rutikanga Boniface yabivugiye mu kiganiro cyatambutse kuri "O" Radio yahoze yitwa Authentic Radio, ubwo bavugaga kubijyanye n'abajura basigaye biba amatungo bakajya kuyabagira mu bigunda cyangwa bamwe bakajya kuyahisha munzu ngo bajye bararana nayo.

Muri icyo kiganiro ACP Rutikanga yavuze ko umuntu wese uzafatirwa mu bikorwa by'ubujura bw'amatungo azabihanirwa by'intanga rugero kuko uwo mujura afatwa nk'umuntu ubangamira gahunda y'igihugu ijyanye n'iterambere.

Yagize, Nongere mbisubiremo umuntu uzafatwa yibye azahanwa by'intangarugero kuko uwo muntu tumufata nk'ubangamira gahunda y'iterambere rw'Igihugu, ibaze nawe umuntu wiba inka iri muri gahunda ya leta ya Girinka cyangwa umuntu waguze itungo rye ngo yiteze imbere harimo no kurwanya igwingira ry'abana, uwo muntu nafatwa tuzamuhana by'intanga rugero ".

Aha ninaho ACP Rutikanga yahise atanga urugero rw'umuturage uherutse gufatwa yibye inka hanyuma akajya kuyihisha munzu araramo akayambika inzitiramibi 

ACP Rutikanga yagize ati"Aho kugirango Umunyarwanda ararane n'amatungo twebwe twararana umujura"

Ubwo basozaga ikiganiro ACP Rutikanga yasabye abaturage kwirinda ubujura bw'amatungo ndetse kuko uzabifatirwamo atazihanganirwa.

Mu bice bitandukanye by'igihugu hamaze iminsi havugwa ubujura bw'amatungo yibwa hanyuma akajya kubagirwa mu bihuru cyangwa bamwe bakajya kuyahisha mu ngo zabo.

Bagabo John