Umugabo muri Kenya yishyikirije Pollisi nyuma yokwica umugore wa mukuruwe n'abanabe babiri, maze avuga ko yabikoze mu rwego rwo kwihorera.
Uwo Mugabo witwa Alex Migosi, ufite imyaka 27 utuye mugace kitwa Kisii muri Kenya, yishe urwagashinyaguro atemaguye umugore wa mukuruwe ndetse n'abana buwo mugore babiri umwe w'umukobwa n'undi w'umuhungu umwe mukuru ufite imyaka ine numuto ufite itatu.
Uyu mugabo akimara gukora ayo mabara, yahise yishikiriza Polisi maze avuga ko icyatumye akora biriya aruko yashakaga kwihorera kumakimbirane amaranye igihe kinini na mukuru we.
Gusa ntabwo higeze hasobanurwa ubwo ko bwayo makimbirane yatumye yica umugore n'abana ba mukuruwe.
Polisi yavuze ko yabaye imucumbikiye kuri Station kugirango ngo abaturage bataza ku mwica dore ko ibyo bikimara kuba, abaturage n'umujinya bagiye iwe bagasanga adahari bagahita batwika inzu ye batitaye kubintu biri mu nzu.
Bagabo John