•     

Gahunda yo kurwanya Covid 19 iracyakomeza" Bibiane Uwiragiye"

Umuyobozi wa gahunda yo gukingira COVID 19 muri RBC Madamu Bibiane Uwiragiye , avuga ko nubwo muri rusange bamaze gukingira abanyarwanda bagera kuri 79% ku rwego rw’igihugu, gahunda yo kurwanya Covid 19 iracyakomeje.

Covid 19 iracyahari

Ibi yabigarutseho mu mahugurwa y'Abanyamakuru ku bijyanye n' ubukangurambaga buri gukorwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima Mu Rwanda (RBC) ku bufatanye na CROIX ROUGE RWANDA.

Ati" muri rusange tumaze gukingira abanyarwanda bagera kuri 79% ku rwego rw’igihugu, bikaba byaratanze umusaruro kuko abandura COVID 19 bagabanutse ariko gahunda yo kurwanya COVID 19 iracyakomeza kuko hari ibyiciro bagikingira birimo abana, n’abakuru kuva ku myaka 50 ndetse n'abafite indwara zidakira barimo gukingirwa urukingo rwa 4 rwo gushimangira."

                     Bibiane Uwiragiye

Ni mugihe Francoise Mukandekezi Perezidante wa CROIX ROUGE RWANDA avuga ko hakenewe ubufatanye  mu rugamba rwo gukangurira abanyarwanda kwikingiza COVID 19  kuko igihari, kugira ngo bayihashye burundu mu Rwanda.

                 Francoise Mukandekezi

Abaturage  barasabwa gukomeza kwikingiza COVID 19, nubwo yagenjeje macye ariko iracyahari niyo mpamvu abatarishimangiza basabwa kwishimangiza ndetse n’abacikanywe bakikingiza.

u Rwanda rwari rwihaye intego yo gukingira 70% iyo ntego ikaba yararenze kuko rumaze gukingira Abanyarwanda bagera kuri 79% mu gihugu hose, ni mugihe abafashe inkingo ebyiri zonyine batazafata urwagatatu ahubwo bazahita bahabwa urukingo rwakane rwo gushimangira kuko rufite ubudahangarwa kurusha izindi zabanje.

Bagabo John