Guverineri w'intara y'Iburasirazuba Rubingisa Prudence yasabye abategura amafunguro by'umwihariko muri bino bihe by'iminsi mikuru isoza Umwaka kuzirikana isuku y'Amafunguro mungo ndetse naho abantu bahurira nko mu Maresitora n'ahandi.
Mu kiganiro kigufi Guverineri Rubingisa yagiranye n'ikinyamakuru rubanda, ubwo yabazagwa ku kibazo cy'isuku n'isukura yari amaze kugarukaho mu kiganiro yagiriye kuri Radio RC Nyagatare kuri uyu wakabiri tariki ya 30 Ukuboza 2025, Rubingisa yavuzeko muri bino bihe hari urujya n'uruza rw'abajya gusangira n'imiryango yabo iminsi mikuru isoza Umwaka bityo ko abategura amafunguro y'aba ayabantu benshi cyangwa se bake bagomba kuzirikana isuku mu gutegura Amafunguro.
Ati" hano turasaba uteganyiriza amafunguro y'abantu benshi, usibye ko nabategura ayabantu bake nayo agomba guteguranwa isuku, ariko by'umwihariko abategura amafunguro y'abantu benshi bitwararike isuku".
Rubingisa yakomeje avuga ko mugihe hari n'abagize ikibazo cyo kurya amafunguro adateguye neza bikabagiraho ingaruka bakwiye kwihutira kujya kwa muganga vuba.

Ati" Mu gihe wariye cyangwa wanyweye ibinyobwa ukabona bikugizeho ingaruka Munda, ihutire kujya kwa muganga ariko unatange amakuru yahantu wafatiye ayo mafunguro cyangwa ibyo binyobwa, aho kugira ngo umuturage wahuye nicyo kibazo batangire ku mwivurira bamuha ibyatsi n'ibindi bitandukanye cyangwa se ugasanga batangiye urwicyekwe ngo nikanaka wamuroze, rimwe narimwe hakazomo no kwihanira ugasanga uguye mu byaha bihanwa n'amategeko".
Guverineri yasabye by'umwihariko abafite Resitora kwitwararika ku bijyanye n'isuku kuko abatazubahiriza inama bagiriwe n'umuyobozi kubijyanye n'isuku hazakurikiraho ibihano.
Guverineri Rubingisa yagarutse ku byisuku y'Amafunguro n'ibinyobwa, nyuma yaho kuri uyu wa gatandatu tariki ya 28 Ukuboza 2025, hari abaturage 36 bo mu kare ka Rwamagana mu murenge wa Munyiginya banyweye ubushera ku muturage wari wazimaniye inshuti n'abavandimwe, ariko ubwo bushera bukaba bwaragize ingaruka kuri abo baturage ndetse bakajyanwa mu bitaro ariko ku bwamahirwe abari bajyanywe mu bitaro bose baratashye basubira mungo zabo.
Bagabo John
